intangiriro 2




KOPERATIVE

Hindura imikorere ya cooperative muburyo bwikoranabuhanga

Iyi sisiteme itanga uburyo bwo kubika amakuru yose agendanye na cooperative, ifasha mu igenzura n'imyandikire y'ibikorwa byose bisanzwe bikorwa muri cooperative harimo, gutanga imigabane, kurangura, kugurisha, kubyaza ibikoresho mo ibindi, kugurisha ibya kozwe, kugeznura ububiko(stock), nibindi. Ihuza ibitabo byose ikanakora icungampari, imenyesha uko umutungo uhagaze kumwe na raporo y'inyungu nigihombo. itanga conte kubanyamuryango kugirango babashe guko inshingano zabo neza cyangwa bakurikirane ibibera muri cooperative. Wanakoresha ikoranabuhanga mukwishura serevise zimwe nazimwe, muri make ifasha guhindura uburyo bwo kubika inyandiko ikabugira uburyo bwikoranabuhanga burambye, bwizewe kandi bwihuta.

Reba amashusho agaragaza uko wayikoresha nka cooperative
IBIMINA

Hindura imikorere y'ikimina muburyo bwikoranabuhanga

Iyi sisiteme itanga uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa byose bisanzwe bikorwa n'ibimina bizwi nka IBIMINA, harimo gutanga imisanzu, gutanga imigabane, gusaba inguzanyo, gutanga ingoboka, n'ibindi. Abanyamuryango bashobora kandi kubikora aho bari hose kuko buri munyamuryango aba afite konti imuhuza n'abandi, kandi ashobora kwishyura akoresheje serivisi zo kwishyura zikoreshwa na sisiteme. Mu by'ukuri, iyi sisiteme igira uruhare mu guhindura imyandikire ikaba iy’ikoranabuhanga kandi igafasha mu igenzura no gukurikirana ibikorwa byose bisanzwe bikorwa mu byiciro by'ibimina (IKIMINA)

Reba amashusho agaragaza uko wayikoresha nkikimina
UBUCURUZI BUTO

Hindura imikorere y'ubucuruzi buto muburyo bwikoranabuhanga

Iyi sisiteme itanga uburyo bwo kugenzura ububiko (stock), amafaranga, ibicuruzwa byaguzwe, ibyacurujwe, amafoto y'umutungo, n'raporo zigaragaza inyungu n'igihombo. Ushobora kandi kuyikoresha mu gutanga inyemeza buguzi n'inyandiko mperekeza y'ibicuruzwa. Akarusho ni uko nyiri ubucuruzi ashobora gukurikirana ibikorwa byose byakozwe n'umukozi ahantu hose yaba aherereye, bigakuraho ikiguzi cyo gukoresha abakozi benshi, kuko umwe ahagije gukurikirana ibikorwa byose. Nyiri ubucuruzi ntakeneye gukora urugendo ngo ajye kureba umubitsi cyangwa undi mukozi ngo amusobanurire ibyo yakoze; ashobora kumenya ibyabaye adasabye amakuru.

Reba amashusho agaragaza uko wayikoresha mubucuruzi buto

Inyandiko y'Amabwiriza